in

Umukunzi wa DJ Ira yamaze kumusimbuza undi mukobwa w’uburanga (AMAFOTO)

Nyuma y’igihe kitari kirekire cyane DJ Iradukunda Grace Divine (DJ Ira) n’umukunzi we Niyomugabo uzwi nka Ziggy bavugwa mu rukundo ndetse bakagenda babwirana amagambo meza y’imitoma kuri ubu aba bombi bamaze gutandukana ndetse umukunzi wa DJ ira ahita yibonera indi nkumi y’ikizungerezi.

Nguyu umukobwa wasimbujwe DJ Ira

DJ Ira mu mutima wa Niyomugabo yasimbujwemo undi mukobwa witwa Ishikanwa Ruth, ndetse we n’umukunzi we bakunze kwereka ababakurikira ko baryohewe mu rukundo.

Urukundo rw’aba bombi ntabwo rwakunze kugarukwaho mu itangazamakuru, gusa abakurikiranaga Dj Ira, ku mbuga nkoranyambaga bakundaga kubibona.

Mu Ukuboza 2020, ubwo Niyomugabo yajyaga mu mirimo mishya i Dubai, Dj Ira yagaragaje agahinda gakomeye yari yatewe n’uko umukunzi we amusize.

Icyo gihe, Dj Ira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati ”Ntacyo mfite cyo kuvuga uretse kukubwira ngo amahirwe masa mu buzima bushya utangiye, ntewe ishema nawe. Ndabizi ko uri buhagere amahoro.”
“Ndagushimira urukundo wampaye, wabaye iruhande rwanjye, ndagushimira kuri buri kimwe wankoreye. Ndabizi ko utazigera wicuza kuba warampisemo. Ndagukunda rukundo rwanjye, urugendo rwiza.”

Dj Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga amazemo imyaka irenga ine kuko yabitangiye mu 2016. Yabyigishijwe na mubyara we Dj Bissosso wanamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aya magambo nuyakoresha uzabasha kwigarurira umutima w’uwahoze ari umukunzi wawe .

Abantu b’ibyamamare batandukanye mu Rwanda bihanganishije amavubi nyuma yo gutsindwa na Guinea