in

Umukobwa wari icyamamare kuri instagram yishwe n’inzara nyuma yo gutangaza ko adashaka gupfa.

Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwa Josi Maria , ukomoka mu Majyaruguru y’u Budage, yari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera ingano ye, yishwe n’inzara nyuma y’iminsi atangaje ko atifuza gupfa.

Uyu mukobwa yari yarananutse ku buryo bukabije ku buryo yatangazaga benshi mu bamukurikira basaga 120,000 ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu mukobwa yashizemo umwuka umutima uhagaze bitewe n’indwara yari amaranye igihe kitari gito,indwara ituma umuntu atakaza ubushake bwo kurya.

Uyu mukobwa yari yarananutse cyane

Amakuru aravuga ko yaguye ahitwa Gran Canaria aho yari yaragiye mu biruhuko bigufi. Muri Mutarama uyu mwaka yasangije ifoto abakunzi be kuri Instagram ari mu myitozo ngororamubiri ababwira ko ari guhangana n’indwara yo gutakaza ubushake bwo kurya asaba abihebye kutitakariza icyizere.

Yagize ati ”Ndashaka kugaragaza ibitekerezo byanjye nkabereka uko ndi guhangana n’indwara yo kubura ubushake bwo kurya. Ndashaka kandi kwerekana ko tudakwiye kwihisha. Kandi ndashaka kubwira abihebye ko bagomba gukomera. Mukomeze guharanira kugera ku nzozi, murwane cyane, muzabona impinduka”.

The Sun ikaba itangaza ko nyina w’uyu mukobwa acyumva iby’urupfu rwe yababaye cyane ndetse akagira agahinda kenshi ko kubura umwana we wagerageje kurwanya iyi ndwara akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore agashya umusore yakoze nyuma yo kumenya ko umukobwa yarihiye amashuri agiye kurongorwa n’abandi.

Ibibaye kuri Green P birababaje nyuma y’aho The Ben wari umufatiye runini amusize.