in

Ibibaye kuri Green P birababaje nyuma y’aho The Ben wari umufatiye runini amusize.

Umuhanzi w’umuraperi Green P yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’igihe kito umuvandimwe we The Ben ukunze kumwitaho cyane amusize akigira muri Tanzania kubw’impamvu z’akazi.

Amakuru atugeraho arahamya ko Green P acumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center )cyo kwa Kabuga aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.Iki kigo cyakira abagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze ry’abaturage harimo abafatiwe mu bikorwa by’uburaya, ubuzererezi, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwo mu muhanda.Aho biteganyijwe ko uyu muraperi azahamara ibyumweru bibiri.

Si ubwa mbere Green P atawe muri yombi kuko no mu mpera z’umwaka wa 2019 nabwo yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.Ibi bikaba bibaye mu gihe the Ben umuvandimwe wa Green P umwitaho cyane yaramaze igihe gito agiye muri Tanzania.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wari icyamamare kuri instagram yishwe n’inzara nyuma yo gutangaza ko adashaka gupfa.

Umunyamakuru wa RBA wakunzwe cyane amaze gusezera ku mirimo ye.