in

Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)

Umuhanzikazi nyarwanda, Azina Amore utuye mu gihugu cy’u Bwongereza, agiye gukorera ubukwe ahitwa i Malindi, mu mujyi wa Mombasa ho muri Kenya.

Kuva uyu muhanzikazi yatangira gahunda z’urukundo, asa n’uwashyize ku ruhande iby’umuziki. Benshi mu bari bamwiteze mu muziki kuko yagaragazaga umuvuduko amaso yaheze mu kirere.

Amore azarushinga n’umusore witwa Uwimana Jean Luc uzwi nka Lucas, ku wa 13 Gashyantare 2021 i Malindi ho mu mujyi wa Mombasa muri Kenya.

Uyu musore ugiye kurushinga na Amore nubwo atazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, hari amakuru ahamya ko mu myaka ishize yabaye umuyobozi wa Berwa Fashion, itsinda ry’abamurika imideli.

Azina Amore yamenyekanye mu myaka itanu ishize ubwo yinjiraga ku rutonde rw’abahanzi bakorera umuziki muri Diaspora y’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza.

Icyo gihe yakoze indirimbo zirimo; Byigumanire yakoranye na Christopher, Die for you yakoranye na Big Fizzo, Si nka ba bandi n’izindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibyo wakorera umwana wawe niba ushaka ko agira ubudahangarwa bw’umubiri we.

Ikipe ya Chelsea yirukanye umutoza Frank Lampard ihita ishaka umusimbura.