in

Ngibi ibyo wakorera umwana wawe niba ushaka ko agira ubudahangarwa bw’umubiri we.

Ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana avuka buri hasi, akaba ariyo mpamvu ari gacye uzumva batarwaye inkorora cg ibicurane. Byagera ku bana batangiye kujya mu mashuri (kindergarten/nursery cg se creche) bikaba ibindi, ahanini bitewe n’uko ahuye n’abandi benshi kandi ubudahangarwa butarakomera. Mikorobe zikabazahaza.

Ku babyeyi bamwe, usanga umwana ahora ku miti, ku bandi bagahitamo kuba baretse kubajyana mu mashuri; kugira ngo badahura n’abandi, bityo bakabanduza.

Umwana aza ku isi, ubwirinzi bwe budakomeye kandi kubera nta mikorobe aba yari yagahura nazo, izibashije kumwibasira akenshi ziramunesha. Kugeza igihe urwungano rw’ubwirinzi bwe ruzakomerera.

Inkuru nziza tugufitiye, ni uko hari ibyo wakora bikongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana wawe.

Ibintu 3 wakora nk’umubyeyi mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana

1.Imirire ye

Uburyo bwa mbere bwagufasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana ni ukwita cyane kubyo umugaburira.

Konsa umwana ibere ryonyine, byibuze amezi 6 ya mbere bimufasha kugira ubudahangarwa bukomeye. Mu gihe atangiye kubona ifashabere, ni ngombwa kumuha amata n’impeke zongewemo ibindi akenera (fortified cereals).

Soma hano akamaro konsa bifitiye umubyeyi Akamaro konsa bifitiye umubyeyi

Ku mwana urengeje amezi 6, ushobora kumutangiza imbuto n’izindi mboga zoroshye, bikaba byamufasha kubona vitamin n’imyunyungugu umubiri wakenera mu kubaka ubudahangarwa bukomeye.

Yawurute (yogurt) ni ingenzi cyane ku mwana kuko ifasha kongera ubudahangarwa bwe. Ibonekamo bagiteri nziza zafasha urwungano ngogozi gukora neza no kongera ubudahangarwa. Ushobora no kuyongeramo imbuto (inkeri, umuneke, umwembe,..); kugira ngo umwongerere vitamin n’imyunyungugu.

2.Ongera igihe umwana amara ku zuba

Imirasire y’izuba (rya mu gitondo mbere ya saa yine cg nyuma ya saa kumi) ribonekamo vitamin D, umwana akeneye kugira ngo abashe kwinjiza calcium nkenerwa mu mubiri, ari nako ubwirinzi bw’umubiri we bwiyongera.

Mu gihe umwana adashobora kujya hanze, cg se ari igihe kirekire cy’imvura ni ngombwa ko wabiganiriza umuganga akagufasha kumuha inyongera za vitamin D.

3.Kwita cyane ku gihe aryama

Uretse no ku mwana muto, ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryama igihe gito, byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye mu bantu bakuru; kuko bigabanya abasirikare b’umubiri.

Birumvikana ko ku bana bato bakenera kuryama igihe gihagije, kugira ngo abasirikare b’umubiri bagume ku rugero rukwiye.

Umwana akenera kuryama igihe kingana gute?

Ku mpinja byibuze amasaha 18

Ku bari hagati y’imyaka 2-4 byibuze amasaha 12-13

Abatangiye kwiga 5-8 byibuze amasaha 10.

Mu gihe ubona umwana wawe adakunda kuryama ku manywa ni byiza ko wamuryamisha kare mu ijoro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi wamenya ku burumbuke n’uburyo wabara iminsi ushobora gusamiraho.

Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)