in

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yashyize hanze ifoto y’umwana we itera benshi kumwibazaho cyane.

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi ukomoka muri Uganda yashyize hanze ifoto y’umwana we w’umuhungu bituma benshi bayibazaho cyane. Iyi foto imaze iminsi itatu uyu muhanzikazi yayisangije abamukurikira kuri Instagram maze abifuriza kugira noheli nziza. Iyi foto itagaragaza mu maso h’uyu muhungu we uri hafi kuzuza amezi 8 abenshi bayitanzeho ibitekerezo bitandukanye.

Umwana wa Juliana Kanyomozi.

Mu bitekerezo bigaragara kuri iyi foto ibyinshi ni ibyifuriza uyu muryango noheli nziza nk’uko Juliana nawe yabikoze. Ku rundi ruhande n’ubwo ari uburenganzira bwe hari abibajije impamvu iyi foto ya mbere igaragaza mu buryo bunini y’uyu mwana nyina yashyize hanze itagaragaza mu maso he.

Uwitwa justinkalema233 yagize ati ”Umwana arashaka kudusekera ariko nyinaaaaa”. Hari n’abandi bavuze ko Imana ari nziza kuko yamushumbushe. Iyi foto imaze gukundwa (Like) n’abasaga 33,700. Naho abamaze kuyitangaho ibitekerezo n’abantu 655.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo atangaje ikintu gikomeye atakorera umuhungu we w’imfura.

Ibintu 10 umugabo/umusore wese atajya yifuza ko byakorwa n’umukunzi we.