in

Cristiano Ronaldo atangaje ikintu gikomeye atakorera umuhungu we w’imfura.

Cristiano Ronaldo avuga ko atazahatira umuhungu we w’imfura, Cristiano Ronaldo Jr, kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko yatangaje ko bikomeje kumubabaza kubera ko umwana we w’imyaka 10 akunda kunywa Coca-Cola.

Ku mugoroba wo ku cyumweru, Ronaldo yongeye guhabwa igihembo cyitwaga ‘Umukinnyi w’ikinyejana’ muri Globe Soccer Awards, kubera ibyo yagezeho mu myaka 20 ishize.

Cristiano Ronaldo yabwiye Ikinyamakuru A Bola ko azareka uyu muhungu we agahitamo ibyo akunze ariko ngo yifuza ko yazaba nawe umukinnyi ukomeye.

Cristiano Ronaldo amaze imyaka irenga 10 ayoboye umupira w’amaguru we na Messi ndetse yageze kuri byinshi yaba ibihembo ku giti cye cyangwa se ibikombe mu makipe yakiniye.

Yagize ati “Rimwe na rimwe anywa soda,Coca,akarya n’amafiriti kandi abizi neza ko bindakaza.Rimwe na rimwe mbwira umuhungu wanjye iyo tumaze gukora imyitozo ikomeye koga mu mazi akonje ngo aruhuke akambwira ati “Papa aya mazi arakonje.”Ibyo birumvikanakuko afite imyaka 10.
Tuzareba niba umuhungu wanjye azaba umukinnyi ukomeye.Afite imbaraga.arihuta kandi azi gucenga neza gusa ibyo ntibihagije.Mpora mubwira ko bisaba gukora cyane no guha agaciro ibintu kugira ngo ugere ku ntsinzi.Ntabwo nzamuhatiriza kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko umbajije niba nifuza ko biba nakubwira ko aribyo.Icy’ingenzi nuko yaba mwiza mu byo akora byose,yaba umukinnyi w’umupira yaba umuganga.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi imico igayitse utapfa kubona ku mukobwa warezwe neza.

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yashyize hanze ifoto y’umwana we itera benshi kumwibazaho cyane.