in

Umugore wa Kobe Bryant yageneye impano idasanzwe ya Noheli Kim Kardashian na nyina (AMAFOTO)

Umugore wa Kobe Bryant, Vanessa Bryant, muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli yahaye impano bamwe mu bantu akunda cyane barimo umunyamideli Kim Kardashian na nyina wa Kim Kardashian with Kris Jenner,abagenera inkweto z’akataraboneka kuko zari zitarajya ku isoko zikiri mu bubiko.

Ni inkweto umugabo we nyakwigendera Kobe Bryant yamamazaga dore ko ubwoko bw’izi nkweto yigeze kuzambara mu mwaka wa 2010 kuri Noheli. Vanessa Bryant yeretse aba bantu urukundo abakunda cyane, abaha inkweto zidasanzwe za “Nike Kobe 6 ‘Grinch’.

Vanessa yahaye izi nkweto Kim Kardashian na Kris Jenner tariki 23 Ukuboza habura igihe gito ngo zigere ku isoko, zagombaga kujya ahagaragara ku ya 24 Ukuboza 2020. Izi nkweto zifite agaciro kangana n’amadorali ibihumbi bibiri ($ 2000).

Kris Jenner ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazamakuru akaba n’umushabitsi, yamenyekanye cyane mu kiganiro yakoraga kizwi nka “Keeping up with Kardashian”. Izi mpano z’inkweto bamaze kuzihabwa bagiye ku mbuga nkoranyambaga bishimira ibyo Vanessa yabakoreye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu ukwiye gukora n’umuryango wawe niba ushaka kuzaryoherwa n’umunsi mukuru wa Noheli.

Bimwe mu bintu abakobwa bakunda gukora nyamara abahungu babyanga urunuka.