in

Umugabo yateje impaka ndende kubera kwambara agapfukamunwa ka zahabu hari ababuze n’ibyo kurya(AMAFOTO)

Umugabo witwa Shankar Kurade umucuruzi ukomoka mu karere ka Pune mu Burengerazuba bw’u Buhinde, yateje impaka cyane nyuma yo kugaragara yambaye agapfukamunwa gakoze muri Zahabu ariko mu gihugu cye harimo abantu badafite ibyo gufungura.

Hagati mu cyorezo cya COVID19 ,uyu mugabo ngo yari afite igitekerezo cyo kugura mask ya zahabu ndetse akigeraho kugira ngo aheshe agacio amafaranga ye. Asobanura ko yambaye mask ifite imyenge mito imwemerera guhumeka. Iki gitekerezo yakigize amaze kubona abantu bari bambaye mask y’ifeza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Nabonye videwo ku mbuga nkoranyambaga z’umugabo ukomoka i Kolhapur wambaye mask ya feza hanyuma igitekerezo cyo kugira mask ya zahabu kiza kuri njye. Naganiriye n’unkorera imitako maze ampa aka agapfukamunwa ka garama 60″.

Nguyu umugabo wiyambarira mask ya zahabu

Ababonye uyu mugabo yambaye agapfukamunwa gakoze muri Zahabu, bagiye bivovota aho bamwe bavugaga bati “twabuze icyo kurya none umuntu arifata apfusha ubusa amafaranga menshi gutyo agura agapfukamunwa ka zahabu?”

Abantu ntibishimiye ibyo uyu mugabo yakoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Messi vs Ronaldo :Hamenyekanye uwinjije agatubutse kurusha undi muri 2020.

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko umugore atishimiye urushako habe namba!