in

Umugabo wa Miss Guelda, Hussein yasobanuye iby’abamushinja gufata kungufu umwana wo muri Miss Rwanda

Muri Gucurasi uyu mwaka, hasohotse amakuru mu binyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda ko Habimana Hussein, umugabo wa Miss Shimwa Guelda afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020, nyuma yaho gato Hussein akaba yarihise afungurwa doreko kugeza ubu yemeza ko bamubeshyera.

Mu kiganiro aherutse kugirana na UC Sports kuri Youtube, Habimana Hussein akaba yarabajijwe iby’ayo makuru amuvugwaho yo kuba yaba yarafashe ku ngufu umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2020 ndetse n’uburyo umugowe we ariwe Guelda yayakiriye.

Mu gusubiza Hussein akaba yaragize ati : “Ntago njya muri detail kuko ni ibintu birebire cyane, gusa ikiriho nuko abantu babona ko nazize ubusa kuko iyo bitaba ibyo ntago bari kundekura ntago mba nicaye aha…… kugurango icyaha cyo gufata kungufu cyemezwe hari ibimenyetso bigera kuri 7 bigomba kuba bihari gusa njye nta nakimwe muri byo cyari gihari…… Ibyanjye ni amagambo y’abantu baba bifuriza inabi umuntu gusa Imana iba ihari. ……Guelda ntakintu byamutwaye kuko iyo ukuri guhari ntakibazo. ”

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pep Guardiola yahishuye umukinnyi ukomeye wa Manchester united ashaka kugura akayabo.

Bimwe mu bibazo ukwiye kubaza umukunzi wawe mbere yo kurushinga.