in

Pep Guardiola yahishuye umukinnyi ukomeye wa Manchester united ashaka kugura akayabo.

Umutoza w’ikipe ya Manchester City ,Pep Guardiola yahishuye ko yifuza umukinnyi Alexis Sanchez wa Manchester united ndetse akaba yamutangaho akayabo ka million € 166 amapawundi(£ 151m) muri iyi mpeshyi.


Sanchez yinjiye muri Man Utd muri Mutarama 2018 ku masezerano yo kugurana abakinnyi na Arsenal. Ariko uyu mukinnyi aza gutsindira Man u ibitego bitanu gusa mu mikino 45.Yoherejwe ku nguzanyo muri Inter Milan mu mpeshyi ishize.Ariko ntiyabasha kwigaragaza neza kuri Antonio Conte kubera imvune.

Nk’uko amakuru abivuga ngo Guardiola wahoze yifuza cyane uyu munya Chili arashaka kumugura akamuzana muri Man City. Byari byitezwe ko Inter Milan izagirana amasezerano runaka na Man u muri iyi mpeshyi, yaba ari ay’inguzanyo cyangwa ahoraho, gusa ubu bigaragara ko hari inyungu zitunguranye ziva mu kayabo Man City yifuza gutanga.

Ikinyamakuru La Cuarta kivuga ko Man City ‘yatangiye kugirana ibiganiro na Man Utd kugira ngo barebe uko bagura uyu Alexis Sanchez. Sanchez ukunda cyane Man City biravugwa ko iyi kipe (Man City) imufiteho ingengo y’imari ingana na € 166m (£ 151m) muri iyi mpeshyi kugirango imwegukane.

Written by Jean Claude Harerimana

I am a news stories,articles writter and promote all kind of talents.

Kindly What'sApp or Call me on 250788674326

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto yihariye agaragaza ubwiza bw’umugore mushya wa HARUNA NIYONZIMA(amafoto)

Umugabo wa Miss Guelda, Hussein yasobanuye iby’abamushinja gufata kungufu umwana wo muri Miss Rwanda