in

Bimwe mu bibazo ukwiye kubaza umukunzi wawe mbere yo kurushinga.

Akenshi uzasanga abenda gusezerana babazanya ibibazo bitandukanye harimo ibijyanye n’imyenda bazambara mu bukwe bwabo ndetse bumva bafitiye amatsiko umunsi w’ubukwe bwabo. Ni ngombwa ko mbere y’uko uhitamo umuntu muzabana akaramata ugomba kwitonda kuko ushobora kuzisanga ubaho utishimye mu rugo rwawe kuko utabanje kwitonda mbere y’uko wemeranya n’uwo muzabana.

Niyo mpamvu abahanga mu bijyanye n’imibanire hagati y’abantu batekereje kugaragaza ibibazo 10 ugomba kubaza uwo mwenda kurushinga kugirango umenye ko afite gahunda.

Abo bahanga mu bijyanye n’imibanire hagati y’abantu ari bo Olga Levancuka, Marisa Peer na Annabelle Knight ni bo bagaragaje ibi bibazo uko ari 10 umukobwa akwiriye kubaza uwo bateganya kurushinga kugirango abashe kwimenyera niba koko ari umukunzi wa nyawe.

1. Ni iki wumva uzajya ukunda gukora wishimisha nitumara kubana ?

Iki ni ikibazo abakobwa benshi bakunze kubaza abahungu mbere y’uko babana . Mu gihe ukibajije umuhungu ntuzatungurwe no kumva ibisubizo aguha bitandutakanye n’ibyo wowe wari witeze kwakira, icy’ingenzi hano ni ukumva icyo abivugaho. Akenshi abakobwa bizera ko bazashobora guhindura abagabo babo mu gihe bazaba bamaze kugera mu rugo ariko ibi siko biri kuko akenshi usanga hari ingeso umuntu atapfa guhindura. Niba umusore akubwiye ko azajya areba umupira buri gihe mu minsi y’ikiruhuko n’inshuti ze, zirikana ko muri icyo gihe biba bigoranye ko azajya akubonera umwanya kuko azajya arangiza iminsi y’akazi ubundi mu gihe mwakabaye muri kumwe abe ahugiye mu mupira.

2. Wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu ?

Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

3. Ese ni iki gituma uzigama amafaranga ?

Aho kugirango umubaze ku bijyanye n’amafaranga nyirizina, ushobora kubinyuza muri ubu buryo umubaza impamvu imutera kuba yakwizigamira. Ibi bikazagufasha kumenya niba hari ikintu yitaho mu buzima bwe. Bizatuma kandi umenya icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzatera imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

4. Mubaze ku kijyanye n’imyemerere yanyu ndetse n’iyobokamana.

N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

5. Ni hehe wumva wakwizihiriza umunsi mukuru wa Noheli, Ubunani… ?

Bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk’umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n’umuryango we. Iki ni ikibazo cy’ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n’umugore we ahantu henshi mu ruhame rw’abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.

6. Ese wumva abana tuzabyara bazaba bafite uwuhe mumaro mu buzima bwawe ?

Uwo muzabana ni ngombwa ko umenya niba afite igitekerezo cyo kuzabyara abana. Ubu ni bumwe mu buryo buzagufasha kumenya niba mu nshingano ze hazaba harimo abana muzabyarana. Bizatuma kandi umenya niba kugira abana benshi biri muri gahunda afite cyangwa niba yifuza kubyara bake.

7. Ese imibonano mpuzabitsina uyifata ute mu buzima bwawe ?

Iyi ni imwe mu ngingo zikunze guteranya ndetse no gusenya ingo zitari nkeya kubera bamwe baba batarabiganiriyeho mbere y’uko babana. Ni ingenzi rero kubaza uwo muteganya kurushinga kugirango wumve icyo abivugaho.

Ni ngombwa kumenya uko mubipanga kuko usanga ari igikorwa gikorwa habaye ukumvikana ndese no kuba mufite umwanya uhagije. Ibi bizabafasha kumvikana kandi birinde ko mutabyumva kimwe.

8. Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza ?

Iki ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Ashobora kukubwira ko uburakari bwe bushira ari uko agiye muri siporo. Ibingibi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.

9. Ubana ute na mama wawe ndetse na bashiki bawe ?

Kubaza uko abana na mama we ndetse na bashiki be bizagufasha kumenya uko ubusanzwe abana n’igitsina gore muri rusange. Iyo umaze kumva uko babana bituma umenya niba nawe azajya agufata neza cyangwa niba akenshi atazajya akwitaho. Ni ngombwa ko ubimubaza kuko uko yari abanye na bashiki be niko nawe muzabana n’ubwo hari bimwe bishobora guhinduka.

10. Ni gute tugiye kuzajya twuzuzanya ?

Ubwuzuzanye hagati y’abashakanye ni ingenzi cyane kuko ari imwe mu nkingi zifasha kugirango urugo rukomere kandi rutere imbere. Rero ufite inshingano zo kubaza uwo muteganya kubana ku bijyanye n’ubwuzuzanye bwanyu kuko bizagufasha kumenya niba hari ibyo muzajya mufatanya mu mibereho yanyu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wa Miss Guelda, Hussein yasobanuye iby’abamushinja gufata kungufu umwana wo muri Miss Rwanda

Miss Balbine yatangariye amagambo y’ubusambanyi ari mu ndirimbo nshya ya Bruce Melody