in ,

Umugabo wa Knowless yagize icyo atangaza ku makuru yavugaga ko babyaye undi mwana.

Mu minsi ishize nibwo hakomeje gukwirakwizwa amakuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,aho bamwe bemezaga ko Butera Knowless yibarutse undi mwana, gusa kuri ubu umugabo we Ishimwe Clement akaba ystangaje ko ayo makuru atari ukuri.

Producer Clement Ishimwe umugabo wa Butera Knowless,aganira na KT Press yahamije ko ayo makuru ari ibihuha ko kandi iyo baba ari ukuri batari kubyihererana.

Yagize ati”Ntabwo yabyaye nkuko babivuga ariko, aramutse abikoze nari kwishimira. Urabizi ko ntashobora guhisha amakuru meza nkayawe byibuze”

Producer Clement Ishimwe na Butera Knowless bashakanye mu mwaka wa 2016 bazanza kwibaruka umwana w’umukobwa bise Or. Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi nyuma yo gushaka umugabo bahagaze neza mu bya muzika nyarwanda mu buryo bugaragarira buri wese.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore: Rurageretse hagati y’umugore wa Kobe Bryant na nyina umubyara.

Menya igitera kuzana uruhara n’uburyo wabirwanya.