in

Cyore: Rurageretse hagati y’umugore wa Kobe Bryant na nyina umubyara.

Ibintu ntibyifashe neza hagati ya Vanessa Bryant, umugore wa Kobe Bryant witabye Imana ku wa 26 Mutarama 2020 , na nyina umubyara aho umushinja kumwirukana mu rugo kandi yari afite isezerano ry’umukwe we ko azaguma mu rugo rwabo ubuziraherezo.

Nyina wa Vanessa Bryant witwa Sofia Laine, mu ntangiro z’iki cyumweru yari yajyanye umukobwa we mu nkiko avuga ko Kobe Bryant yari yaramwemereye ko azamwitaho ubuzima bwe bwose. Gusa akavuga ko kuva umukwe we yapfa, umukobwa yahise atangira kumufata nabi.

Vanessa Bryant nawe yahise ajya mu nkiko avuga ko uyu mukecuru ari gushakira inyungu z’amafaranga mu muryango we, mu buryo butari bwo.

Sofia Laine ubwo yaregaga umukobwa we yavuze ko yakoze mu rugo rw’umukwe we n’umukobwa we, nk’urera abana agategekwa kujya akora ijoro n’amanywa ku buryo nta mwanya wo kuruhuka yari afite mu gihe cy’imyaka 18. Yavuze ko atigeze yishyurirwa imirimo yakoraga.

Laine yanavuze ko Vanessa yamutegetse kuva mu rugo, kandi Kobe yari yaramwemereye kuhaba ubuzima bwose. Vanessa avuga ko nyina abeshya.

Ati “Namufashije mu gihe cy’imyaka ijya gukabakaba 20, ndetse ntiyigeze aba umwunganiza wanjye cyangwa uw’umugabo wanjye, cyangwa se ngo abe urera abana bacu.”

Yakomeje avuga ko umwana we w’umukobwa yafatanyaga kumurera na nyina ndetse n’umugabo we. Avuga ko ‘mu by’ukuri, gusa yigeze kuba urera abakobwa banjye bakuru, ubwo bari bakiri bato.”

Yavuze ko mu myaka 10 ishize abana be bose bigaga umunsi wose ndetse akaba atari afite undi mwana kugeza mu 2016. Avuga ko ibyo nyina avuga byose ari ibinyoma. Yemeza ko nta kintu Kobe yigeze asezeranya nyina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya umuntu ava kure koko: Umwana watoraguwe yenda kwicwa n’inzara akomeje guca ibintu kubera impano idasanzwe afite(AMAFOTO).

Umugabo wa Knowless yagize icyo atangaza ku makuru yavugaga ko babyaye undi mwana.