in

Uherutse kuba umuherwe wa mbere ku isi yaburiye abakoresha WhatsApp.

Uherutse kugirwa umuherwe mbere ku Isi, akaba n’uwatangije uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi ruzwi nka Tesla ndetse n’ikigo gikora ubushakashatsi mu by’isanzure cya SpaceX, Elon Musk yagiriye abantu inama yo gukoresha porogaramu ya Signal aho gukoresha WhatsApp.

Uyu muherwe avuga ko abantu batangira gukoresha Signal bakareka WhatsApp

Ni nyuma y’uko WhatsApp isanzwe ikoreshwa n’abasaga miliyari ebyiri ku Isi itangaje ko igiye gushyiraho amavugurura mashya agenga abayikoresha mu 2021, ndetse bakaba bagomba kuyemera kugira ngo bemererwe gukomeza kuyikoresha.

Ni ibintu byinubiwe n’abasanzwe bayikoresha ndetse bavuga ko batishimiye kuba amakuru yabo agiye kuzajya asangizwa abakorera ibikorwa byo kwamamaza kuri Facebook, dore ko hari abavuga ko aya mavugurura agamije gukoresha amakuru y’abantu mu rwego rwo kwamamaza nk’uko Facebook ibigenza.

Musk utunze abarirwa muri miliyari 191$, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n’abasaga miliyoni 41.7 ati ”Mukoreshe Signal.”

Nyuma y’igihe gito ashyizeho ubwo butumwa, abakoresha porogaramu ya Signal biyongereye cyane ku buryo yagize ibibazo bya tekiniki ariko byahise bikosorwa.

Abamanura (download) porogaramu ya Signal biyongereyeho abantu 100 000 mu minsi ibiri gusa. Ni na ko byagenze ku ya Telegram, aho biyongereyeho abantu miliyoni 2,2 bitewe n’uko izi porogaramu ziri kwifuzwa cyane ku isoko.

Signal ivuga ko itajya ibika amakuru y’abayikoresha, habe no kubasomera ubutumwa, kumviriza amajwi yabo ndetse ko nta n’ibikorwa byo kwamamaza bikorerwa kuri iyi porogaramu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

NTIBISANZWE: Urukundo umugabo yakundaga umukobwa w’ikizungerezi rwatumye asambanya umurambo we.

Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore udashobotse.