Connect with us

inyigisho

Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore udashobotse.

Published

on

Niba uteganya gusaba umukobwa mukundana ko azakubera umugore, mukabana, kumenya niba witeguye koko gushaka ni icya kabiri cyo gutsinda urugamba . Ugomba ariko kumenya niba umukobwa mukundana muzabana rugakomera, urugo rwanyu ukarugiriramo ibyishimo n’umunezero.

Urukundo rwonyine ntiruhagije kugira ngo wiyemeze gushaka umugore cyangwa umugabo. Hari n’indi mico y’umukunzi wawe uba ugomba kwitegereza no kwitondera kugira ngo ufate icyemezo.
Hari imico imwe n’imwe umukobwa mukundana ashobora kuba afite ,ikaba ari ibimenyetso bikuburira ko atazavamo umugore muzima,ushobotse muzabana akaramata nkuko Elcrema, uruba rwandika ku mibanire rubitangaza.

Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso byakugaragariza ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi udashobotse.

1.Ntajya yemera amakosa

Mu buzima nta muntu udakosa. Kwemera ikosa igihe hari aho wakosheje ndete ukabisabira imbabazi ntibigabanya icyubahiro wari ufite,ntibikuraho ubwiza n’uburanga wari usanganywe,..Niba rero iyo agukoshereje atajya yemera amakosa ye ,ahubwo akakurusha uburakari,ntutegereze ko bizahinduka nimubana.

2.Iyo bigukomeranye uramubura

Umukobwa mukundana,iyo ibihe bikubanye bibi ntimuba muri kumwe. Mu buzima ntabwo ibintu bihora bigenda uko ubyifuza. Hari igihe ibibazo bikubana byinshi,ukabura epfo na ruguru. Iyo ubukungu bwifashe nabi,umukobwa mwiza mukundana ntimuba mukivuga rumwe. Iyo umaze kubyigobotoramo ,ukagira intambwe utera runaka, aho muba bamwe. Urukundo akaruguhundagazaho. Ese ko ibihe biha ibindi, nimugera mu rugo rwanyu ,ibintu bigahinduka ,muzabasha kumvikana? Ni ukuvuga ko afite icyo agukurikiyeho kitari urukundo.

3.Aguca ku nshuti n’abavandimwe

Umukobwa uba udashaka ko ugirana ibihe byiza n’inshuti zawe,mugasabana, wa mukobwa uba utifuza ko ugenderera umuryango wawe ,akababazwa n’uko hari icyiza wabakorera cyane cyane kubafasha ku byerekeranye n’umutungo, ntuzatekereze ko nimubana aribwo azahinduka.

4.Nta ntego agira mu buzima

Ubusanzwe umusore wese aba yifuza gushaka umugore ufite intego runaka kandi nibura uzamufasha kugera ku ntambwe ifatika mu gihe kizaza. Ikizakubwira ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi ni uko mu mutwe we nta kintu apangira ahazaza. Kuri we iyo bwakeye biba ari ibyo kandi ahanini mwene aba bakobwa baba bategereje kuzarambiriza ku mugabo. Inshingano zose akaziguharira.

5.Aguca inyuma

Umukobwa se uguca inyuma mukiri n’ingaragu nimugera mu rwanyu nibwo iyo ngeso azayicikaho? Yego uba ubona utamuhara cyane urebeye ku bwiza bwe ndetse ukibwira ko uzamuhindura ariko iki ni ikimenyetso cyuko ushobora kuzabaho ubabaye mu rugo rwawe kubera umugore w’umushurashuzi. Ubwiza sibwo bwubaka urugo. Hari benshi babugendeyeho birengagiza ingeso kuri ubu bakaba bicuza.

6.Aragutegeka

Nubwo mutarabana ariko aba ashaka ko ukora ibyo ashaka,ujya aho yumva yifuza,kukuyobora mu biganiro mugirana..ko ukora ibyo we yumva bimunyuze.Ko bitangiye kare, ubwo nimugera mu rwanyu bizagenda bite?Ko abashakanye babanira kuzuzanya no kujya inama,mugakora ibibafitiye inyungu,nta kwikunda kubayeho,bizacura iki nimugera mu rugo? Ntazakwitegekera ukabura ayo ucira nayo umira?

7.Arafuha ku buryo bukabije

Nubwo gufuha mu buryo buringaniye biba ari ngombwa mu rukundo,gufuha kuburyo bukabije bikurura umwuka mubi hagati y’abakundana. Niba umukobwa mukundana atifuza ko uvugana n’abandi bakobwa,ko utagirana umubano wose n’igitsinagore aho kiva kikagera,ni ukuvuga ko atakwizera . Kwambikana impeta sibyo bizazana icyizere cyangwa ngo bikemure uko gufuha kwe gukabije.

8.Mu buriri ntimuhuza

Ubusanzwe umusore n’inkumi bemerwa gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko bamaze kubihererwa uburenganzira n’amategeko ndetse n’idini. Nubwo bimeze gutyo ariko ,muri iyiminsi biragoye kubona abantu babana batararyamana.

Niba rero mwararyamanye (n’ubwo ari icyaha kandi mukaba mutari mubyemerewe),mukaba mudahuza kuri iyo ngingo ,mu rugo rwanyu witegure guhangana n’ibibazo. Uguhuza cyangwa ukudahuza mu gihe cyo gutera akabariro bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mibanire yanyu.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: