in

The Ben yahaye impanuro abahanzi bashya mu muziki nyarwanda.

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben, yatangaje ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwungutse abahanzi bashya b’abanyempano bakwiye gushyigikirwa, ariko ko nabo bakwiye guharanira gukuza impano zabo bisunze Imana yo mugenga wa byose.

Amezi menshi y’umwaka 2020, The Ben yakoreye umuziki
we mu Rwanda bitandukanye n’indi myaka yabanje. Byatewe n’uko icyorezo cya
Covid-19 cyadutse ari mu Rwanda bimufasha gukorana indirimbo n’abahanzi batanga
icyizere mu muziki w’u Rwanda.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Bushali, Igor
Mabano, Mucoma n’abandi. Ni abahanzi avuga ko binjiye mu kibuga basanga
imihanda yaraharuwe ariko ko bafite inshingano zo kugaragaza ko bakwiye
gushyigikirwa mu nguni zose.

Yavuze ko abahanzi bo muri iki gihe basanze
ikoranabuhanga riteye imbere, aho imbuga nkoranyambaga ribafasha kumenyekanisha
ibyo bakora bitandukanye na bakuru babo bamaze imyaka irenga 10 mu muziki.

The Ben yavuze ko mu myaka itatu ishize u Rwanda
rwagize umugisha wo kugira abahanzi bashya b’impano zitangaje, kandi ko umuziki
wanagutse ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanzi benshi bafatiyeho urugero R Kelly muri iki
gihe afunzwe akurikiranyweho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. The Ben avuga
ko buri muhanzi wese akwiye gukora atekereza gusiga umurage mwiza ‘kuko hari abana
bato baba babafata nk’ikitegererezo’.

The Ben yavuze ko umuhanzi mushya akwiye kubanza
kuragiza Imana urugendo rwe rushya agiye gutangira mbere y’ibindi byose kuko “Imana
n’iyo byose. Niyo ituma ibyo byose bigerwaho. Niyo yagura impano yawe, niyo iguha
ubushobozi bwo kumenya kwandika neza.”

Mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko umuhanzi muri we akwiye kwiyizera mbere y’uko
abandi bantu bamwizera. Avuga kandi ko umuhanzi asabwa guca bugufi atari uko
ahatirijwe guca bugufi ahubwo kuko ari ingenzi. Ati “Kuko iyo uziko utaramenya wiga
kurushaho.”

Inama ya kane The Ben yatanze ni ugukora uhozaho. Ati “Ni
ukuvuga ngo umuziki umunsi ku munsi ugenda uhinduka cyangwa ‘entertainment
business igenda ihinduka’ rero iyo udahozaho ushobora gusanga byagusize.”

Uyu muhanzi yavuze ko inama ya Gatanu, ari uko
amafaranga yose umuhanzi abonye adakwiye kuyapfusha ubusa. Kuko ngo hari igihe
umuntu yitegereza umuhanzi yabona nta kintu kizima amaze gukura mu muziki,
bigatuma atera intambwe isubira inyuma.

The Ben aherutse gukorana indirimbo ‘This Is Love’ na
Rema [Yakoze ari umugore wa Eddy Kenzo] wo muri Uganda. Ni imwe mu ndirimbo iri
mu zigezweho muri iki gihe. Iri no ku rutonde rw’indirimbo 10 zihageze neza

Uyu muhanzi ukunda kwambara imyenda y’ibara ry’umukara,
yavuze ko iyi ndirimbo yari amaze imyaka itatu ayanditse. Ubwo yajyaga muri Zanzibar
mu biruhuko avugana na Rema ndetse na Producer Nessim batangira gukora kuri uyu
mushinga avuga ko wungutse cyane.

Umuhanzi The Ben yatanze inama 5 ku bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambaro amavubi araza kuba yambaye muri CHAN 2020 ikomeje guhabwa urwa menyo n’abatari bake.

Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n’amazina ye.