in

Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n’amazina ye.

Nyuma y’aho bimenyekanye ko papa w’umuhanzi Diamond Platnumz atari Mzee Abdul kuri ubu biravugwa ko uyu musaza ashobora kurega ,uyu muhanzi akamwambura n’amazina ye yamwise aziko ari umwana we ndetse ngo akongererwaho n’ibyo yamutakajeho amurera.

Nyina wa Diamond aviga ko Mzee Abdul atari we Se.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Mama Dangote, Nyina wa Diamond abicishije kuri Bongo5,yavuze ko umusore witwa Ricardo’ avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati “Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond”.

Mzee Abdul Juma, avuga ko niba Diamond atari umuhungu we agomba kuzishyura ibyo yamutanzeho byose ari umwana muto ari kumurera azi neza ko ari umuhungu we, akamwita amazina nk’umwana yibyariye, ibi bizasobanurwa n’urukiko agomba kwitabaza.

Mzee Abdul Juma, niwe wise amazina Diamond Platnumz, amwita, “Nasibu Abdul Juma Issack”, aramwiyitirira, Abdul Juma, aya mazina yose yifuza ko azava kuri Diamond Planumz, akitwa andi na Se nyirizina niba ahari koko.

Uyu musaza ubayeho mu buzima bubi, amaze igihe kirekire yaratandukanye n’umugore we, Dangote, kubera amakimbirane. Ibi byatumye n’abana be bose, banga urunuka Mzee Abdul utarigeze ugira ijambo imbere y’abo yitaga abana be, gusa Diamond we yakuze azi neza ko Se ari Mzee Abdul ariko abisobanukiwe neza amaze imyaka 31.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yahaye impanuro abahanzi bashya mu muziki nyarwanda.

CHAN 2020: Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buhaye ubutumwa bukomeye Amavubi.