in

Kagarara akomeje gutera intambwe ikomeye nyuma yo guhura na Ashton Hall

Kagarara wamamaye nka “Ashton Small” yahuriye na Ashton Hall muri Ghana, urugendo rwo kwigana ruvamo amahirwe akomeye

Umunyarwenya akaba n’umuhanzi ukora ibihangano byo ku mbuga nkoranyambaga (content creator) uzwi nka Kagarara, wamamaye cyane kubera kwigana uburyo bwihariye bwa Ashton Hall, yahuriye n’icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imbonankubone muri Ghana, ibintu byashimishije benshi bakurikira ibikorwa byabo.

Kagarara yamenyekanye cyane nyuma yo gutangira gukora amashusho yigana imyitwarire, imyambarire, imvugo ndetse n’uburyo Ashton Hall akora imyitozo ngororamubiri. Uburyo yabikoraga bwarakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma Ashton Hall ubwe amwita “Ashton Small”, izina ryahise rimenyekana mu bakoresha izo mbuga.

Mu rugendo Ashton Hall ari kugirira ku mugabane wa Afurika, yahuye na Kagarara muri Ghana, aho bagaragaye baganira, basangira ibihe byiza, bafata amafoto ndetse banakora amashusho yagaragaje ubusabane n’ubucuti hagati yabo. Aya mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, yakirwa neza n’abafana babo bo hirya no hino ku Isi.

Ikindi cyashimishije benshi ni uko Ashton Hall yagaragaje ko yifuza gukomezanya urugendo na Kagarara. Mu mashusho yasakajwe ku rubuga rwa Kick ku wa 28 Kamena 2026, Ashton Hall yumvikanye amusaba kumuherekeza mu rugendo ateganya kugirira mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika, maze Kagarara abyemera nta kuzuyaza.

Ibi bifatwa nk’intambwe ikomeye kuri Kagarara, kuko byamuhesheje amahirwe yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga no gukorana n’umuntu yatangiriyeho amwigana.

Abasesenguzi b’imbuga nkoranyambaga bavuga ko urugendo rwa Kagarara rugaragaza neza ko guhanga udushya, gukora ibintu bihoraho no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bishobora kuvamo amahirwe akomeye ndetse bikaguhuza n’abantu bafite izina rikomeye ku Isi.

Inkuru ya Kagarara ni isomo rikomeye ku rubyiruko n’abakora ibihangano byo kuri internet, kuko yerekana ko impano, kwihangana no gukoresha amahirwe neza bishobora kugufungurira imiryango wari utatekereza, ndetse bikaguhuza n’abantu bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Amateka yanditswe! DR Congo yasezereye Uzbekistan, yisanga imbere y’u Bwongereza

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO