Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yongeye kwerekana impamvu afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye isi ifite nyuma yo kwandika amateka mashya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Mu mukino u Bufaransa bwatsinzemo Suède ibitego 3-0 mu ijonjora rya 1/16, Mbappé yatsinze ibitego bibiri, bituma agira ibitego icyenda (9) yatsinze mu mikino ya knockout y’Igikombe cy’Isi, aba umukinnyi wa mbere ubigezeho mu mateka y’iri rushanwa.
Yahise asiga ibihangange nka Ronaldo Nazário wa Brazil na Leônidas, bombi bari bafite ibitego umunani (8), mu gihe Just Fontaine na Vavá bafite birindwi (7).
Si ibyo gusa kuko Mbappé yanashyizeho n’indi rekord yo kuba umukinnyi umaze gukina imikino myinshi y’Igikombe cy’Isi atsinzemo ibitego birenze kimwe. Kugeza ubu amaze kubikora inshuro zirindwi, zirimo umukino wa Argentine muri 2018, Denmark na Pologne mu 2022, hat-trick yakoreye Argentine ku mukino wa nyuma wa 2022, Senegal na Iraq mu matsinda ya 2026, ndetse na Suède muri 1/16.
Uyu rutahizamu w’imyaka 27 akomeje kwiyongera ku rutonde rw’abanditse amateka akiri muto, ndetse aracyafite amahirwe yo kongera umubare w’ibitego n’uduhigo mu mikino isigaye y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Niba akomeje uyu muvuduko, Mbappé ashobora kurangiza iri rushanwa ari we umaze kwandika amateka menshi kurusha abandi mu mateka y’Igikombe cy’Isi.


