in

Vestine na Dorcas batangiye urugendo rushya muri Canada,

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko rigiye gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Itabaza’, izaba ari iya mbere basohoye nyuma yo kwimukira muri Canada no gutandukana na MIE Music bari bamaze imyaka itanu bakorana. Aba bavandimwe batangaje aya makuru banyuze ku rubuga rwabo rwa Instagram, bavuga ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka nubwo bataratangaza itariki nyayo.

‘Itabaza’ ije itangiza icyiciro gishya mu rugendo rwa muzika rwa Vestine na Dorcas nk’abahanzi bigenga. Mu butumwa baherekeje iri tangazo, bifashishije amagambo yo muri Matayo 5:13-14 agaragaza umuhamagaro wo kuba umucyo n’umunyu w’isi, ibintu byatumye benshi bateganya ko iyi ndirimbo izaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kwizera no gukomeza abakunzi babo. Ubu amaso yose ahanzwe ku buryo bazatangirana iki cyiciro gishya.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

BET Awards 2026: Imyambarire n’ibitaramo by’abahanzi byabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga.

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO