in

Sénégal yabuze itike ku munota wa nyuma, Ububiligi bukomeza muri 1/8

Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yageze muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Sénégal ibitego 3-2 mu mukino wa 1/16 wabereye kuri Seattle Stadium, nyuma y’iminota 120 y’imikino yari yuzuyemo ihangana rikomeye.

Sénégal yatangiye umukino neza cyane, ifungura amazamu ku munota wa 25 ibifashijwemo na Habib Diarra, mbere y’uko Ismaïla Sarr atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51, bituma benshi batangira kwizera ko igiye gukuramo Ububiligi.

Ububiligi bwakomeje gushaka uburyo bwo kwigaranzura umukino, ariko amahirwe yabwo atangira kuboneka ku munota wa 86 ubwo Romelu Lukaku yatsindiraga igitego cyo kugabanya ikinyuranyo. Nyuma y’iminota itatu gusa, kapiteni Youri Tielemans yishyuriye Ububiligi igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-2 ndetse ujyanwa mu minota y’inyongera.

Mu minota y’inyongera, impande zombi zakomeje gusatirana, ariko ku munota wa 120+5, VAR yemeje penaliti Ububiligi bwari bwakorewe. Youri Tielemans yayinjije neza, atsindira igihugu cye igitego cya gatatu cyabahesheje intsinzi ya 3-2.

Iyi ntsinzi yatumye Ububiligi bukatisha itike ya 1/8, aho buzahura n’uzava hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na Bosnia & Herzegovina.

Sénégal isezeye mu Gikombe cy’Isi n’agahinda gakomeye nyuma yo kuba yari yihagazeho neza mu gihe kinini cy’umukino, ariko ikaza gutakaza amahirwe yayo mu minota ya nyuma.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Harry Kane yarokoye Ubwongereza! Ibitego bibiri byasezereye RDC mu gikombe cy’Isi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO