Ubwongereza bwabonye itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibitego 2-1 mu mukino wa 1/16 wabereye i Atlanta.
RDC yatunguye benshi ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa karindwi, igitego cyatsinzwe na Brian Cipenga. Ubwongereza bwakomeje gusatira bushaka kwishyura, ariko igice cya mbere kirangira RDC ikiyoboye.
Mu gice cya kabiri, Harry Kane yagaragaje ubunararibonye bwe, atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 75 mbere yo kongeramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 86, ahesha ikipe ye gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.
Biteganyijwe ko Ubwongereza buzahura na Mexique mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, aho buzaba bushaka gukomeza urugendo rugana ku gikombe.
Harry Kane yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino (Player of the Match), nyuma yo gutsinda ibitego byombi byahesheje Ubwongereza intsinzi.
Ibi byatumye Kane ageza ku bitego 13 amaze gutsinda mu mikino y’Igikombe cy’Isi, aba umukinnyi wa gatandatu mu mateka umaze kugera kuri uwo mubare w’ibitego muri iri rushanwa. Yanagejeje kandi ku bitego 84 amaze gutsindira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, akomeza kwandika amateka nk’umwe mu bakinnyi b’ingenzi igihugu cye cyagize.


