
BET Awards ni ibihembo bitangwa buri mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi, abakina filime, abanyamakuru n’abakinnyi ba siporo b’abirabura bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa. Ni kimwe mu birori bikurikirwa cyane ku isi ndetse bitegurwa ku rwego rwo hejuru, imyambarire idasanzwe n’ibihe bitungurana.
Mu mwaka wa 2026, ibi birori byabereye i Los Angeles, aho Teyana Taylor yigaragaje yegukana ibihembo byinshi, mu gihe Lauryn Hill yahawe igihembo cyihariye cyo kumushimira uruhare rudasanzwe yagize mu muziki. Abahanzi batandukanye na bo bataramiye imbaga mu bitaramo byashimishije benshi.
Nyuma y’ibirori, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa cyane imyambarire y’ibyamamare, ibitaramo byatanzwe ndetse n’ibyishimo by’abegukanye ibihembo. BET Awards yongeye kwerekana ko ari umwe mu mihango ikomeye ihuriza hamwe impano, umuco n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.