in ,

Sintex yavuze imico isekeje Arthur yagiraga akiri umwana muto|Papa wabo burya ngo yarabakubitaga kakahava.

Umuhanzi umaze kwamamara muri muzika nyarwanda, Sintex umuvandimwe w’umunyarwenya Arthur Nkusi yavuze ko uyu murumuna we kera akiri umwana yahoraga acecetse cyane.

Sintex na Papa we kuri Kiss Fm

Ni mu kiganiro Sintex na Papa wabo bagiranye na radio Kiss Fm ,aho bari batumiwe na Isheja Sandrine kuri uyu wa gatanu mu gitondo.
Mazimpaka Kennedy ubyara Nkusi Arthur na Sintex yagarutse ku mateka ye ndetse avuga ko yigeze kuba umudj, ndetse ko yasobanuye filimi mu 1996 ubwo yari avuye Uganda.

Sintex abajijwe kugira icyo avuga kuri murumuna we Arthur yavuze ko kera yahoze arangwa n’uko yari umwana ucecetse cyane.

Sintex ati:’’Arthur akiri muto yari umwana uceceka cyane ku buryo byaje kuntungura mbonye asigaye atera urwenya kakaha’’. Sintex ababijiwe ubuto bwe uko bwari bumeze yasobanuye ko yakundaga kureba filimi no kugira amahane ariko iyo yakosaga se yaramukubitaga. Ati:’’Nakundaga kujya kureba filimi ngataha ntinze naza papa akankubita’’.

Mazimpaka Kennedy abajijwe ukuntu yahanaga abana be yavuze ko uburyo bwo kubahana ari bwinshi burimo: kubima ibiryo bakunda akabaha ibyo banga, kubacishaho akanyafu, kubatonganya no kubareba nabi ku buryo amara umunsi wose atabasekeye.

https://www.instagram.com/p/CJxrWZVAGd8/?igshid=qrg6hx3hdnrc

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Eden Hazard yavuze ibigwi Cristiano, Messi na Zinedine Zidane

Ku ncuro ya mbere umuraperi T.I yashyize hanze ifoto y’umwuzukuru we amwishimiye cyane.