in

Eden Hazard yavuze ibigwi Cristiano, Messi na Zinedine Zidane

Umukinnyi w’icyamamare muri Real Madrid, Eden Hazard yahisemo ibintu bitatu yifuza kuba afite abikesha aba bakinnyi akunda ndetse ashima ibigwi ba Zidane, Messi na Ronaldo .

Marca ivuga ko uyu Hazard wahoze muri Chelsea FC akaza kwerekeza muri Real Madrid,yavuze ko hari ibintu 3 akundira Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Zinedine Zidane yanakwifuza kubakuraho.
Yagize ati “Kuri Messi nakwifuza ikirenge cye cy’ibumoso.Kuri Cristiano Ronaldo,nkunda inyota ye yo gutsinda,inyota yo gutwara ibikombe ndetse n’ubushake bwo kwinjiza ibitego buri gihe.”

Ubwo yabazwaga ku buhanga bw’umutoza we Zidane akiri umukinnyi wa Madrid, Hazard yagize ati “Nakunze ubuhanga bwe bwo ku rwego rwo hejuru.Nubwo nanjye mfite ubuhanga,we afite bwinshi.”

Nubwo Hazard ari umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye mu mupira w’amaguru avuga ko akunda cyane, Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Zinedine Zidane by’umwihariko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Platini ahishuye indirimbo nshya agiye gushyira hanze.

Sintex yavuze imico isekeje Arthur yagiraga akiri umwana muto|Papa wabo burya ngo yarabakubitaga kakahava.