in

Ku ncuro ya mbere umuraperi T.I yashyize hanze ifoto y’umwuzukuru we amwishimiye cyane.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, nibwo Umuraperi Clifford Joseph Harris ukoresha izina rya T.I mu muziki yeretse isi yose ko yishimiye kugira umwuzukuru wa mbere ashyira ifoto y’uyu mwana w’umukobwa amuryamye mu gituza kumbuga nkoranyambaga maze ayiherekeza amagambo akomeye arimo Ishimwe ku Mana.

Yagize ati”Ni murukundo rwuzuye. Twagize umugisha kenshi kandi iki n’ikindi gihe.Imana ni nziza”.

Kuri ubu butumwa yongeyeho ko ari gutera intambwe agana mu busaza. Uyu muraperi w’imyaka 40 uyu mwuzukuru we wambere, n’umukobwa we witwa Zonnique Pullins yabyaye hanze ku wundi mugore utari uwisezerano witwa Tiny Harris

Uyu mukobwa we Zonnique Pullins w’imyaka 24, yibarutse tariki 15 Ukuboza 2020. Iyi foto T.I yashyize hanze igaragara kurubuga rw’uyu mugore Tiny bamubyaranye. We yayiherekeje amagambo agaragaza uburyo sekuru yararanye n’uyu mwuzukuru we. Yagize ati”Egera hino urebe! Baryamye gutya ijoro ryose!! N’umwana mwiza cyane mu buryo bwose”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sintex yavuze imico isekeje Arthur yagiraga akiri umwana muto|Papa wabo burya ngo yarabakubitaga kakahava.

NTIBISANZWE: Urukundo umugabo yakundaga umukobwa w’ikizungerezi rwatumye asambanya umurambo we.