in

Pochettino yamaze gutangaza abakinnyi 5 ashobora kwirukana muri PSG.

Paris Saint-Germain imaze igihe gito igize Mauricio Pochettino nk’umutoza wabo mushya, mu rwego rwo kureba ko hazamo impinduka muri iyi kipe ndetse bakaba bakomeza gutwara ibikombe.Nyuma yo kugirwa umutoza w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Pochettino yatangaje abakinnyi 5 ashobora kuzarekure bakegenda ngo kuko atazabakoresha cyane.Ikindi ngo aba bakinnyi bazakurwamo amafaranga azifashishwa mu gusinyisha abandi.

Ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport cyatangaje ko ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko Neymar agomba kuba umusingi ukomeye muri PSG, kandi ngo bazamwubaha. Ariko hari abandi bakinnyi bamwe batagikoreshwa kandi bakaba batwara igiciro kinini cyane mu mishahara yikipe bityo Pochettino akaba azabarekura ku nguzanyo. Uwa mbere ngo ni Jesé Rodríguez, ubu ni free agent nta kipe afite gusa ushobora kuba yasinyana niyindi kipe ashaka. Abandi bakinnyi batanu bashobora kugira amahirwe amwe ni Ander Herrera, Leandro Paredes, Julian Draxler, Thilo Kehrer na Idrissa Gueye ikigamijwe ni uko bazakurwamo amafaranga azafasha iyi kipe kongeramo amaraso mashya nk’uko Marca yabyanditse.

Kuri ubu Pochettino yamaze kubwira perezida ko yifuza kuba yagura rutahizamu w’ikipe ya Barcelona, Lionel Messi cyangwa Sergio Ramos wa Real Madrid kugirango bubake ikipe ikomeye cyane ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izi ni zimwe mu ngeso zizakwereka umukobwa utakubaka urugo ngo rukomere.

Eminem yahishuye impamvu ikomeye yatumye atakigaragara mu muziki anavuga kuri Rihanna.