Kuva yagera mu ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola akomeje kugenda anyuzamo umwenyo yirukana abakinnyi adashaka ari nako ashaka abandi abasimbuza.

Ubungubu rero bikaba bivugwa ko Guardiola yamaze guhabwa miliyoni 150 z’amapound kugirango azagure abandi bakinnyi yifuza muri mercato yo mu kwa mbere. Abo bakinnyi Pep yifuza ubu si benshi cyane kuko ni abakinnyi batatu kandi ayo ma miliyoni azayabamariho yose.
Nkuko Goal ibitangaza rero ngo Pep arifuza kugura myugariro wa Juventus ariwe Leonardo Bonucci kuri miliyoni 60, izindi miliyoni 40 z’amapound ngo uyu mugabo yiteguye kuzitanga kuri Hector Bellerin, umusore ukinira ikipe ya Arsenal, naho miliyoni 50 zizaba zisigaye zo ngo azazitanga mu kugura rutahizamu wa Borussia Dortmund ariwe Pierre Emerick Aubameyang.


