Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo Zinedine Zidane yahawe akazi ko gutoza ikipe ya Real Madrid gusa ngo president wa Real Madrid ariwe Florentino Perez yifuzaga ko Pep Guardiola ariwe usimbura Rafael Benitez gusa ariko ngo uyu mugabo yamuhakanaye yivuye inyuma.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize Guardiola akaba yarabajijwe impamvu yanze gutoza ikipe ya Real Madrid maze niko gusubiza agira ati :”Ndi umufana wa Fc Barcelone, sintekereza ko Real Madrid ikeneye umutoza nkanjye ikindi kandi mbona gutoza Real Madrid bitampira nabusa.”