Ejo bundi umusore Lionel Messi yeretse ikipe ya Man City ko igifite byinshi byo kwiga kugirango ibashe kubona kwigereranya na Fc Barcelone, gusa ariko ibyo ntibyabujije umutoza wa Manchester City ariwe Pep Guardiola kujya kuganira nawe umukino urangiye mu rwego rwo ku mubwira ko yitwaye neza.

Nkuko ikinyamakuru cyo mu mugi wa Barcelone cyitwa Don Balon cyabitangaje ngo Pep Guardiola yegereye Messi nyuma y’umukino aramubwira ati :”Uri shitani” muri make “Urarenze”, Messi nawe mukumusubiza aramubwira “Iturize nzagupfunyikira indi mpamba (nzatsinda byinshi) ku mukino wo kwishyura.“