in

Nyuma yo gusinya amasezerano muri PSG, Pochettino yasabwe kugumana aba bakinnyi bakomeye.

Ku munsi wejo kuwa Gatandatu nibwo MAURICIO POCHETTINO yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Paris Saint-Germain, gusa mu nshingano ze nshyashya arasabwa kongera amasezerano y’abakinnyi bibihangange aribo: Neymar Jr na Kylian Mbappe.

Pochettino arasabwa kugumana Neymar na Mbappe

The Sun ivuga ko akazi ka mbere ka Pochettino ari ugushaka amasezerano mashya ya Neymar na Kylian Mbappe mbere yuko amasezerano bari bafite arangira muri 2022.Iki kinyamakuru kikaba gikomeza kivuga ko Pochettino asabwa guha amasezerano mashya aba bakinnyi kugirango yirinde kubatakaza kuko bafatiye runini iyi kipe.

Iyi ni inshingano isa nk’ itoroshye dore ko Neymar amaze igihe kinini bivugwa ko ashobora gusubira muri Barcelona yahozemo akaza kugurwa na PSG miliyoni 200 zama pound muri 2017.

Hagati aho, kandi bivugwa ko Mbappe nawe yifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid kandi ishobora kuba yiteguye guhangana n’ikibazo dore ko hari n’andi makipe amwifuza cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu mpamvu zituma umugabo asiga umugore we mwiza akajya guheheta uwo mu baturanyi.

Ibyo wamenya kuri Google translate y’Ikinyarwanda yagiye itungura benshi.