in

NTIBISANZWE:Umugore yibarutse umwana nyuma y’iminota 30 gusa amenye ko atwite.

Umugore ukiri muto w’imyaka 26 witwa Ally Opfer yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’iminota 30 amenye ko atwite. Amezi icyenda yari ashize ataramenya ko yasamye.

Ally Opfer ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Claveland ni we wahuye n’igitangaza cyo kubyara nyuma y’igihe gito kingana n’iminota 30 amenye ko atwite.

Ibi byabaye ubwo yari ari kwitegura kujya mu kazi ke gasanzwe ka buri munsi akora ariko akumva ntabwo ameze neza mu mubiri we, gusa ntiyabyitaho cyane. Nyuma y’amasaha abiri akomeje kumererwa nabi nibwo yafashe agasuzuma ko atwite (pregnancy test)
bitewe n’uko yumvaga ibimenyetso ari nk’iby’umugore utwite.

Nk’uko Ally Opfer yabitangarije ikinyamakuru The Sun, yavuze ko ubwo yari akimara kwisuzuma akabona aratwite yakomeje kugira uburibwe bukomeye abona kujya kwa muganga. Ageze kwa muganga bamusuzumye bamubwira ko ari ibise yagize kandi ko agiye kubyara.

Ally Opfer yakomeje agira ati: ”Naratunguwe cyane bambwira ko ngiye kubyara kandi hashize iminota 30 menye ko nasamye, nari nsanzwe mpura n’ikibazo cyo kutabonera mihango ku gihe kuko ijya imara amezi menshi ntayo mbona. Sinigeze mbyibuha cyangwa ngo inda yanjye yiyongere kuko nsanganywe inda nini.”

Uyu mugore yasobanuriye The Sun ko kuba yaragejeje amezi icyenda ataramenya ko atwite ari ikibazo cy’umubiri we kuko ntabmpinduka wagize. Ally Opfer wibarutse umwana w’umuhungu akamwita Oliver David Opfer ahamya ko ari igitangaza Imana yakoze ndetse ko ari impano ya noheli Imana yamuhaye.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 10 umugabo/umusore wese atajya yifuza ko byakorwa n’umukunzi we.

Beyonce yahaye impano idasanzwe abakobwa be mu rwego rwo gusezera ku mwaka wa 2020.