in

Beyonce yahaye impano idasanzwe abakobwa be mu rwego rwo gusezera ku mwaka wa 2020.

Umuhanzikazi Beyoncé yahaye impano nziza benshi bo mu muryango we ,mu rwego rwo gusezera uyu mwaka wa 2020 ,bakitegura umwaka mushya. Mubyara wa Beyonce witwa Angie Beyince, yasangije ifoto yimpano nziza yahawe n’uyu muhanzikazi, ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ifoto yerekana umukufi wanditseho “2020” mu buryo bw’ukuboko guha umuntu ibimenyetso by’urutoki rwo hagati.

Angie yanditse ati: “@beyonce yahaye impano abakobwa be bose uyu mukufi utangaje wa 2020″. “‘🖕2020’ Ni ikiganza gifite urutoki rwo hagati kandi umwaka wa 2020 uhujwe umwe. Nafunguye amaso yanjye ngo nywurebe nahise ntangara kuko byombi bisekeje kandi Biratangaje”

Angie yakomeje agira ati: “2020 yagize ibihe byiza ariko birangiye uyu mwaka wose wabaye umwaka udasanzwe kandi utuje.” “Twizere ko 2021 ari nziza ku isi.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

NTIBISANZWE:Umugore yibarutse umwana nyuma y’iminota 30 gusa amenye ko atwite.

Lionel Messi yahaye igisubizo gisekeje Neymar wifuzaga ko bakongera gukinana.