in

Nkunda ShaddyBoo cyane|Burya Platini yamwishyuye akayabo|Avuze impamvu yakoze urutonde rw’abakobwa 11 bamukurura(VIDEO)

Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini (P)uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa “Helena”,mu mashusho yayo ikagaragaramo ShaddyBoo yavuze ko akunda uyu mugore cyane ,ngo kuko afite umubiri mwiza.Uyu muhanzi kandi yavuze ko iyi ndirimbo ye yafatiwe amashusho I Dubai yayitanzeho akayabo harimo n’ayo yahaye ShaddyBoo.

Ni mukiganiro uyu muhanzi yagiranye na ISIMBI TV aho yatangiye asobanura impamvu yigeze gushyira hanze urutonde rw’Abanyarwandakazi 11 bamukurura,avuga ko mu bo yashyize hanze buri wese afite umwihariko wo kugira igice cy’umubiri amukundira,avuga ko kandi yashakaga gutaka unwiza bw’umukobwa w’umunyarwandakazi.

Isimbi Alliance ni umwe mu bakobwa Platini akundira amaso ye

Muri bo harimo(Miss Uwase Vanessa,Miss Joannah,ShaddyBoo, Knowless n’abandi). Yakomeje avuga ko ubwo bafataga amashusho y’indirimbo Helena ShaddyBoo yari afite ubwoba bwo kugenda mu bwato.Yakomeje avuga ko  amukunda cyane kubera ikimero cye, ndetse ngo iyo abonye umukobwa mwiza avuga ko afite ubwiza nk’ubwa ShaddyBoo.

Platini yasoje ikiganiro avuga ko umuhanzi yemera cyane ari Safi Madiba ndetse asaba abafana be gukomeza kureba indirimbo ye Helena.

Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye Platini yagiranye na ISIMBI TV :

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva inama zikomeye Nicki Minaj yahaye abashaka kuba ibyamamare.

Byinshi wamenya ku njangwe, inyamaswa izi ubwenge bwinshi cyane.