in

Neymar yasabwe kwitaba Ubushinjacyaha byihuse agasobanura ibyo yakoze.

Rutahizamu wikipe ya Paris Saint Germain Neymar Jr yasabwe kwitaba ‘byihutirwa’ imbere y’ubushinjacyaha bwa leta ya Rio de Janeiro muri Brezil nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi yateguye ibirori by’iminsi 5 byo gusoza umwaka ndetse agatumiramo abarenga 500 ,ibintu byafashwe nk’ibinyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi muri iki gihugu.

Imiterere y’inyubako ya Neymar bivugwa ko iberamo ibirori.

Bivugwa ko ibi birori byatangiye mu ijoro rya Noheli kandi bikaba bibera mu nzu nziza ya Neymar mu birometero 65 uvuye mu murwa mukuru w’igihugu.

Abashinjacyaha ba Leta ya Brezil bavuze ko Neymar yasabwe gutanga ‘ibisobanuro birambuye ku mubare w’abatumiwe, n’uburyo bwo kunoza isuku muri ibyo birori ,gusa ngo Neymar yahakanye ko nta birori yateguye.

Daily Mail ivuga ko umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu bakinnyi ba PSG, Day Crespo, yahakanye ko Neymar atateguye ibirori ibyo ari byo byose kandi abamwunganira babwiye AFP ko nta makuru bafite yerekeranye n’ibi birori.


Crespo yavuze ko uyu mukinnyi yerekeje mu mujyi wa Balneario Camboriu wo mu majyepfo, aho Neymar yashyize ifoto ye kuri Instagram mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ndetse bikaba bigaragara ko yibereye muri uwo mujyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubushakashatsi: Mugore, dore inama z’ingenzi zarinda urugo rwawe gusenyuka imburagihe.

Cristiano Ronaldo atangaje ikintu gikomeye yifuza gukora mbere yo gusezera kuri ruhago.