Hashize imyaka myinshi inzego z’umutekano ku isi zishakisha Ruja Ignatova, umugore washinze ikigo cya OneCoin, kumugambi wo kuyobya abantu no kubambura miliyari z’amadolari binyuze mu ishoramari ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga (cryptocurrency) ritigeze rigira agaciro nyakuri.
Mu mwaka wa 2017, mbere gato y’uko hafatwa ibyemezo byo kumuta muri yombi, Ignatova bivugwa ko yafashe indege ava muri Bulgaria ajya mu Bugereki, kuva icyo gihe ntiyongeye kuboneka. Abashinzwe iperereza bemeza ko yaba yaraburiwe irengero abigambiriye kugira ngo ahunge ubutabera.
Iperereza ryagaragaje ko gahunda ya OneCoin yakusanyije amafaranga arenga miliyari 4 z’amadolari ya Amerika mu bihugu bitandukanye, aho abantu benshi bashoraga amafaranga bizezwa inyungu zidasanzwe. Nyuma byaje kugaragara ko OneCoin itari cryptocurrency nyayo, ahubwo yari uburyo bwo kwambura abantu.
Kugeza ubu, FBI iracyashyize Ruja Ignatova ku rutonde rw’abashakishwa cyane ku isi, ndetse yanatanze ibihembo ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa. Nubwo hashize imyaka irenga umunani aburiwe irengero, aho aherereye haracyari amayobera, bituma inkuru ye ikomeza kuba imwe mu zaganiriweho cyane ku isi.


