in

Ubushakashatsi: Mugore, dore inama z’ingenzi zarinda urugo rwawe gusenyuka imburagihe.

Si mu Rwanda gusa, ku Isi hose ubushakashatsi bugaragaza ko gatanya zirimo kwiyongera.Byashoboka ko byaba biterwa n’ uko urukundo ari nk’ akarabo gatoha none ejo kagahonga ariko inzobere mu bijyanye n’urukundo hari inama eshanu zashyize ahagaragara umugore yakurikiza bikarinda urugo rwe gusenuka.

1.Irinde gutanga ibisobanuro bidashinga

Umugabo wawe si umutagatifu ku buryo yahora afata imyanzuro myiza. Aho kugira ngo usenye umwanzuro yafashe garagaza impamvu zifatika zituma ubona ko umwanzuro yafashe atari wo mwiza aho kunenga ibyo yakoze. Umugore n’ umugabo bashakana kugira ngo babe abafatanyabikorwa ntabwo bashakanye kugira ngo bahangane.

2.Menya kandi wubahirize inshingano zawe

Hejuru yo gukunda umugabo wawe hazaho no kumenya inshingano zawe. Zirimo guha care abana n’ umugabo, kumenya ibibazo bafite no gutanga umusanzu mu kubikemura. Umugabo agushaka adateganya ko ushobora kuzigira ntibindeba ahubwo aba atekereza ko uzuzuza inshingano zawe, nawe akuzuza ize urugo rwanyu rugatera imbere.

3.Gisha inama inzobere

Birashoboka ko hari aho ushobora kugera ukumva byakurenze, nibyiza ko mbere yo gusenya uganira n’ inzobere mu by’ uruko n’ imibanire bakakugira inama aho kwihuta ufata icyemezo kwaka gatanya.

4.Ba umunyabwenge mu gufuha

Gufuhirana ni kimwe mu bintu bisenya ingo. Gufuha si ikibazo ahubwo ikibazo ni ugufuhira umugabo wawe utabanje gushaka ibimenyetso bigaragaza impamvu zituma umufuhira. Ntuzibeshye ngo uhungabanye urukundo rw’ umugabo wawe wiha ibyo kumufuhira igihe cyose udafite gihamya.

5.Kunda umugabo wawe

Ntabwo umuntu ashaka umuntu adakunze, gusa birashoboka ko nyuma yo gushyingiranwa hari ibishobora guhinduka bitewe n’ imyitwarire y’ umugabo wawe, gusa urukundo rwihanganira byose, kandi urushako rufite ikirungo kitwa urukundo ntirupfa.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link: http://yegob.rw/dating

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore watanze amakuru bwa mbere kuri COVID19 yahawe igihano gikarishye.

Neymar yasabwe kwitaba Ubushinjacyaha byihuse agasobanura ibyo yakoze.