in

Ndimbati yakuriwe ingofero n’abafana be nyuma yo kugaragara asonga ubugari(VIDEO)

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa umaze kumunyekana nka Ndimbati muri filime yitwa Papa sava yatangariwe n’abafana be nyuma yo kugaragara asonga ubugari ngo kubera gahunda ya guma murugo.

Ndimbati asonga ubugari

Uyu mugabo benshi bakunda ,bitewe n’uburyo akina agaragara nkukunda ibyo kurya cyane, ndetse bagahera ku mvugo yakoresheje ati:”kurya byarananiye” nyamara akarushaho kubimara, yagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri Instagram na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava.

Ababonye iyi videwo ya Ndimbati batunguwe n’uburyo azi gusonga ubugari neza ,dore ko yabusongaga yivugisha ati :”muri iki gihe cya Guma mu Rugo ntamuntu uzongera kunsongera ubugari ”

Bamwe bagiye bagaragaza ko Ndimbati azi gusonga ubugari,abandi bagatebya bati:”ko usonze ubwawe gusa se umugore n’abana uraba iki?”,Abandi bagasubiramo ibyo yavuze ati”ibiryo byarananiye”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nimpfa ntimuzandirire|Nzashyingurwa nka Gatanazi|Sinemera Yezu na Nyina|Ubuhamya bw’umugabo utemera Iyobokamana(VIDEO)

Byinshi ushobora kuba utazi kuri Jennifer Lopez washyingiranwe n’abagabo batatu ,akavugwa mu rukundo n’abandi benshi cyane(AMAFOTO)