in

Mushiki wa Diamond yibasiye abatunguwe no kubona papa wabo ahetse agafuka mu muhanda.

Mushiki wa Diamond yikomye abakunzi we batunguwe no kubona papa wabo ahetse agafuka aragenda mu muhanda. Mu minsi ishize nibwo se wa Diamond, Abdul Juma yafotowe ifoto yikoreye agafuka arimo yinjira mu modoka rusange itwara abagenzi ‘bus’.

Ngiyi ifoto ya se wa Diamond yatangaje abantu.

Iyi ifoto yateye abantu kwibaza byinshi ndetse uyu muhanzi yanze kuba yagira icyo ayivugaho, mushiki we akaba yabasabye abantu kutivanga mu bibazo by’umuryango wabo.Uyu mubyeyi n’ubwo umuhungu we ari ikirarangirire afite amafaranga ariko bigaragara ko se we abayeho mu buzima busharira.

Umwe mu bantu babonye iyi foto yifashishije imbuga nkoranyambaga, yabajije Diamond niba ari se koko, kuko azi ko abaye ari we atamureka ngo abeho uko abayeho.

Ati “Simba, uyu ni umubyeyi wawe mu maraso? Kubera ko nzi ko ari we utamureka ngo ace mu bibazo nk’ibi.”Undi we yagize ati “Diamond, wireba ku hahise. Ita kuri uwo musaza. Mufashe akore ubushabitsi Imana izaguha umugisha.”

Diamond akaba yaranze kuba yagira icyo ayivugaho, umujyanama we Mkubwa Fella akaba yaravuze ko iyo foto yayibonye ariko ntacyo yayivugaho kuko ari ibibazo by’umuryango.

Kuri ubu Mushiki wa Diamond, Queen Darleen abajijwe yasubiranjije ubukari ndetse asubiza ko ibibazo byabo ntawe ukwiye kubyivangamo
Yagize ati“ntabwo mufite ba so? Murekere kwivanga mu bibazo by’abandi rero.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 10 by’ingenzi byakwereka ko umukobwa agukunda bizira uburyarya.

Donald Trump yikomye ibinyamakuru bitanditse ku mugore we bikandika ku wa Obama.