in

Donald Trump yikomye ibinyamakuru bitanditse ku mugore we bikandika ku wa Obama.

Perezida Donald Trump yafashe umwanya ku munsi we wa Noheri maze yibasira ibinyamakuru byo muri Amerika bitajya bishyira umugore we ku bifuniko byabyo kandi Michelle Obama yaranditsweho inshuro nyinshi mu gihe Barack Obama yari akiri perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Michelle Obama w’imyaka 56 y’amavuko, yagaragaye ku gifuniko byinyamakuru inshuro 12 mu myaka umunani yamaze muri White House mu gihe Melania w’imyaka 50, atigeze agaragara na rimwe ku gifuniko na rimwe muri manda y’imyaka ine umugabo we yamaze ku butegetsi.

Umugore wa Obama yanditswe mu binyamakuru kenshi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, perezida akaba yanyarukiye kuri twitter maze yihaniza ishyirahamwe ryibinyamakuru ryandika ku bagore b’abaperezida ,maze avuga ko nubwo Melania Trump atanditswe mu binyamakuru byandika ku bwiza bw’abagore b’Abaperezida ariko ko uyu mugore we arusha abandi bose ubwiza kandi ko ari uw’ibihe byose.

Ubutumwa bwa Trump

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mushiki wa Diamond yibasiye abatunguwe no kubona papa wabo ahetse agafuka mu muhanda.

Reba amafoto y’ibyamamare yaciye ibintu hirya no hino ku isi kuri instagram