in ,

Mushiki wa Diamond Platnumz yahakanye ibyo gukuramo inda|Akomoza no ku rushako rwe rutamuhiriye.

Mushiki w’umuhanzi w’igihangange muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko atigeze akuramo inda nk’uko byavugwaga ndetse ahamya ko yatandukanye n’umugabo we nyuma yo kumenya ko yamuharitse abandi bagore babiri bose.

Muri Nyakanga 2020 nibwo Esma Khan yakoze ubukwe ashakana na Yahya Musizwa, hari nyuma y’uko yatandukanye na Petitman bafitanye umwana.Uyu mugore akaba yaraje gutungurana mu Gushyingo 2020 avuga ko yamaze gutandukana n’umugabo we batakiri kumwe.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Amani, Esma Khan Platnumz, yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye atandukana n’umugabo we yasanze yari umugaore wa 3 ibintu yananiwe kwihanganira.

Ati”kugeza ubwo nakoraga ubukwe ntabwo nari nzi ko ndi umugore wa gatatu. Oya twaratandukanye ubu ndi njyenyine.”

Mu minsi ishize uyu Esma yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragara ameze nk’umuntu urimo kuribwa cyane, aho abantu bavuze ko ashobora kuba yarakuyemo inda ya Yahya Msizwa Maulid, bihurirana n’uko uyu mugabo nawe yahise amushyira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ati”nta kibazo kidasanzwe nari nagize uretse kubura amaraso gusa. Oya ntabwo nigeze nkuramo inda ye rwose, burya wenda wasanga hari ibyo yari yibutse ariko nta nda nakuyemo.”

Esma akaba avuga ko ubu ari wenyine ndetse ko atasubiranye Petit Man babyaranye nk’uko bivugwa ahubwo baba bagomba kuvugana nk’abantu bafitanye umwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jennifer Lopez yashatse gutangira umwaka yereka abafana be imiterere y’umubiri we (VIDEO)

Menya amafunguro yoroheje wafata niba ushaka kongerera ingufu umubiri wawe.