in

Mu magambo yuje urukundo rwa kibyeyi Muyoboke yifurije umuhungu we isabukuru y’amavuko (AMAFOTO)

Alex Muyoboke umwe mu bagabo utatinya kuvuga ko bafite aho bagejeje umuziki nyarwanda cyane ko bamwe mu byamamare bamunyuze mu biganza ariwe ubafasha nk’Umujyanama wabo, uyumunsi umwana we Mwenemuyoboke Aston yagize isabukuru y’amavuko maze amubwira amagambo akomeye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Alex Muyoboke yagize ati “Isabukuru nziza y’imyaka 9 muhungu wanjye. Warakoze kuba umuhungu w’igitangaza, mu by’ukuri ntewe ishema nawe kuva igihe wavukiye. Nishimiye cyane ko uri umwana wanjye. Urabizi ko ku isi yose ni wowe soko y’ibyishimo mu buzima bwanjye. Ubundi ni wowe boss wanjye, nkuraze kumenya Imana n’urukundo kugeza ushaje. Imyaka 9 yose wambereye imfura kabiri mwana wanjye!! @mwenemuyoboke_aston “.


Muyoboke Alex ni umwe mu bagabo bagaragaza urukundo rudasanzwe ku bana babo hano mu Rwanda

Muyoboke hamwe n’umuhungu we Mwenemuyoboke Astone

Mwenemuyoboke hamwe Aunt we

Umuhungu wa Muyoboke yujuje imyaka 9 y’amavuko

Mwenemuyoboke ateruye umutsima yateguriwe ku isabukuru ye, wakozwe na Petersbakers

Mwenemuyoboke Astone na Se Muyoboke Alex

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakipe yarenze ku mabwiriza ya COVID azahanwa…Rayon irwaje bane bari mu kato

Kiyovu yifuza igikombe itsinzwe na Marine 3-0 iyisanze i Kigali