in

Mikel Arteta yatangaje ko adateganya guhindura ibitekerezo k’umuzamu w’ikipe y’Arsenal

Hashize ukwezi kurenga umutoza Mikel Arteta w’Arsenal ahinduye umuzamu wa mbere w’iyi kipe, David Raya niwe usigaye ubanza mu izamu mu gihe Aaron Ramsdale asigaye yarabaye umusimbura.

Ku mukino Arsenal iheruka kunganyamo na Chelsea ibitego 2-2 muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League, David Raya yakoze amakosa yavuyemo igitego cya 2 ndetse yakoze n’andi makosa yashoboraga kuvamo ibitego. Ibi nibyo byatumye Arteta abazwa ku bijyanye no kuba yakongera guha amahirwe Aaron Ramsdale.

Umuzamu David Raya

Kuri uyu wa mbere ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino wa UEFA Champions League Arsenal yakirwamo na FC Sevilla; Arteta yabajijwe ibyo kongera guhindura umuzamu maze avuga ko gukora amakosa bibaho muri ruhago, mu magambo ye yagize ati;”Amakosa abaho mu mupira w’amaguru. Kiriya ni igitutu cyo gukinira ikipe ikomeye. Uba ugomba gutsinda kandi ugakina neza kandi uba ufite undi uri guhanganira umwanya nawe.”

Umuzamu Aaron Ramsdale

Aya magambo ya Arteta ahamya ko amakosa David Raya yakoze ku mukino wa Chelsea atariyo yatuma ahita amuvana mu izamu ngo asubizemo Aaron Ramsdale.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Polisi y’u Rwanda iri kugerageza kuzimya ya Bank yafashwe n’inkongi y’umuriro -VIDEO

“Bafashe ball 5 bazijyana mu marimbi barazitobora” Mucyo Antha yashyize hanze ikipe yakoresheje amarozi kugirango itsinde avuga n’uburyo bwose yakoresheje – videwo