in

Menya ibintu bitanu ugomba gukora kugira ngo ubeho wishimye

 

Burya buri muntu wese aho ava akagera ahora yifuza kubaho yishyimye kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Dore ibintu bitanu wakora kugira ngo ubeho wishimye :

1.Gusenga Imana :  abahanga bemeza neza badashidakanya ko umuntu usenga abaho mu buzima bwiza kuko ahora yifitiye ikizere cy’ubuzima kandi abana neza n’abandi bantu bikamufasha gukomeza kubaho yishimye.

2.Kubana neza n’abagenzi bawe: ibi ni bimwe mu bintu bingengenzi ugomba gukora kugira ngo ubashe kubaho wishimye kuko iyo ubana neza n’abagenzi bawe ubuzima bugenda neza.

3.Kumenya kwihangana : abahanga bavuga ko umuntu ushobora kwihangana ashobora kubaho yishyimye kuko ibibazo bimukomereye we abifata nk’ibyoroshye maze akabasha kuba yabyibagirwa vuba cyane.

4.Gukora Siporo :burya Siporo n’umuti ukomeye cyane mu buzima bwawe kandi wakoresha kugira ngo ubeho wishimye kuko siporo ugufasha kuruhura ubwonko bwawe maze ibyo wiriwemo byose bikagenda ukongera ugatangira bundi bushya.

5.Kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge: niba wifuza kugira ubuzima bwiza burangwa n’ibyishimo uzirinde kunywa ibiyobyabwenge kuko byagiza ubwonko bw’umuntu maze akaba yakiheba ndetse akitakariza ikizere cy’ubuzima maze akabaho atishimye.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ariko muzi gutwita amezi 9 uburyo bivuna cyangwa inda za byeri nizo zibongoza” Shaddyboo yihaye abagabo ku mbuga nkoranyambaga 

Abakunda inyama zibamereye nabi! Inyama zishe umugabo abandi 365 bararembye mu buryo bukomeye