in

Lionel Messi yongeye kwandika amateka akomeye mu isi ya Ruhago.

Lionel Messi yaraye atsindiye umupira wa karindwi wa zahabu – ku nshuro ya kane yikurikiranya – muri shampiyona ya Espagne ubwo yatsindaga ibitego bibiri muri 5 – 0 Barcelona yatsinze Alaves ku munsi ya nyuma wa shampiyona.

Uyu kapiteni wa Barça asoje shampiyona atsinze ibitego 25, arusha bine rutahizamu Karim Benzema wa mukeba Real Madrid umukurikiye ku mwanya wa kabiri.

Ni umukino utari ufite icyo uvuze gikomeye kuko ku wa kane ushize Real yegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Messi yacenze umunyezamu atsinda igitego cyabaye icya kabiri muri uwo mukino, aza no gushyiramo icya gatanu.

Riqui Puig, Messi na Arturo Vidal bose bateye imipira yagaruwe n’umutambiko w’izamu, mbere yuko Fati yinjiza igitego cya mbere.

Ubu ni bwo bwa mbere mu myaka 12 ishize umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri La Liga atagejeje ku bitego 30.Uwaherukaga ni Daniel Güiza wakiniraga Mallorca, wegukanye umupira wa zahabu mu mwaka wa 2008 atsinze ibitego 27.

Muri uwo mukino, Barça yari yateganyije abasimbura batanu gusa, muri 12 yemerewe.Ku itariki ya 8 y’ukwezi gutaha kwa munani, izakira Napoli mu mukino wa nyuma mu yo kwishyura wo muri kimwe cy’umunani cya Champions League.

Mu mukino ubanza wabereye mu Butaliyani, amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben yashyize ahagaragara video ye na Miss Pamella bashaka gusomana

Umuhanzi Kanye West yasutse amarira imbere y’imbaga abantu barumirwa.