Muri iyi minsi mu ikipe ya Fc Barcelone nta byishimo nabusa biharangwa, kuko nyuma yuko Messi yandikiye ubuyobozi bwayo abumenyesha ko ashaka kwigendera akishakira indi kipe abafana ba Barca bakomeje kwibaza ahazaza h’ikipe bakunda uko hifashe niba koko kizigenza wabo agiye kwigendera.
Nyamara ngo ibi byose bishobora kurangizwa n’ikintu kimwe maze Messi akemera kongera gukinira Fc Barcelone, icyo rero ntakindi nuko president w’iyi kipe ariwe Josep Maria Bartomeu. Ibi rero akaba aribyo bikomeje gutuma abafana birirwa bigaragambya bamusaba kwegura hakiri kare Messi ataragenda.
Kuri ubu rero Josep Maria Bartomeu akaba yanze kwegura ahubwo yasabye Lionel Messi kujya imbere y’abafana maze akamusaba kwegura ku mugaragaro yamara kubikora uyu Josep akabona nawe kwegura.