Mu Minsi ishize twabaretse video umuhanzi The Ben yashyize kuri Instagram ya Miss Pamella yagiye kumusura igatuma benshi mu bafana babo bakeka ko bari mu rukundo. Uyu munsi noneho The Ben akaba yashatse kumara amatsiko abafana be ashyira ahagaragara indi video ari kumwe na Pamella bashaka gusomana.
Mu iyi video The Ben yashyize kuri TikTok aba bombi bakaba baba bari kuririmba indirimbo yitwa Know You ya Ladipoe na Simi nuko igeze aho Simi avuga ati : “I really wanna kiss you in the face babe “, Miss Pamella akurura The Ben ashaka kumusoma gusa Video ni aho yagarukiye ntituzi icyakurikiye.
