in

Knoxbeat yatereye ivi umukunzi we amusaba kumubera umugore (AMAFOTO)

Producer Knoxbeat wo muri Monster Records yatangiye urugendo rushya rw’urukundo, ni nyuma y’uko yambitse impeta y’urukundo umukunzi we witwa Akamikazi Bernice.

Ni mu muhango wihariye wabaye mu masaha y’umugoroba
wo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Kigali. Amafoto yasohowe agaragaza Knoxbeat n’umukunzi
we Akamikazi yatereye ivi.

Yahise anyarukira kuri instagram maze avuga ko  umukobwa yakunze
yamwemereye ko bazana ubuziraherezo. Arenzaho ko urukundo rumwibutsa ko
ntakiruruta.

Ati “Yavuze ‘Yego’. Wakoze Akamikazi Bernice.
Urukundo runyibutsa ko ntakindi kintu cy’ingenzi kiruruta.”

 

Producer Knoxbeat amaze igihe ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mukobwa


Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, Knoxbeat yatangaje ko yambitse impeta urubavu rwe

Akamikazi Bernice wambitswe impeta na Producer Knoxbeat wo muri Monster Records

Knoxbeat yatangaje ko we n’umukunzi we bemeranyije kurushinga nk’umugabo n’umugore

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore: Umuhanzi Justin Bieber yahisemo kwiyegurira Imana.

Ngaya amayeri abakobwa bakoresha iyo bashaka gukura ibyinyo abagabo.