in

Justin Bieber n’umugore we beretse isi yose ko bakomeje kuryoherwa n’umunyenga w’ukundo.

Umuhanzi Justin Bieber n’umugore we bagaragaje ko bakomeje kuryoherwa n’urukundo, nyuma y’amafoto bashyize hanze bari mu bihe byiza.

Uyu muhanzi yateye umutoma umugore we witwa Hailey avuga ko “Yamutwaye umutima ndetse ko urukundo amukunda rumushegesha.”

Uyu muhanzi w’imyaka 26 n’umugore we bashyize hanze amafoto yabo bari ku mucanga ndetse akazuba inyuma yabo karimo karenga.Justin n’umugore we Hailey bari bambaye imyenda myiza ariko igitangaje kurushaho uyu mugabo yari yambaye umwenda ukoze nk’uburingiti.

Justin Bieber akimara gushyira hanze ayo mafoto yagize ati “Uburyo bwiza bwo kumara ijoro ryiza n’umukunzi wo kubaho kwawe”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto aryoshye:Reba uko ibyamamare muri ruhago byizihije umunsi mukuru wa Noheli.

Cristiano Ronaldo yagizwe umukinnyi uhagaze neza muri 2020.